×

Join Online Class

Unlock your potential from anywhere, anytime! Take advantage of our 35% discount and start learning at your own pace with expert instructors. Whether you’re at home or on the go, IBTC makes education accessible for everyone. Don't miss out—enroll today and transform your future!

Enroll Now

IBTC Film School

Blog

Our Story
Story Image 1

Ikoranabuhanga rikomeje kubyara akazi mu buryo butandukanye


Ikoranabuhanga rikomeje kubyara akazi mu buryo butandukanye Isi y’ikoranabuhanga turimo igenda itanga umurongo w’imibereho mu bantu, ntabwo bikiri ngombwa ko babyiganira ku biro bashakisha akazi ahubwo basigaye bazi uko akazi gahangwa.

U Rwanda ni igihugu kiyemeje kubaka ubukungu bunashingiwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga, aho haba hitezwe ko buri mwaka imirimo isaga ibihumbi magana abiri ihangwa.

Ubu tuvugana hari ibihumbi byinshi by’abantu batunzwe no kurema ibishushanyombonera bitandukanye bikoreshejwe ikoranabuhanga, bizwi nka Graphic design. Hari imirimo irimo gukorwa hifashishijwe ubu buryo bijyanye n’ibigezweho kandi ababigize umwuga bamaze kuba abakire babikesheje ako kazi. Umu-graphic designer ubusanzwe akazi kaba kamutegereje ni kenshi, ariko muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mirimo mike akora aho usanga abantu bamwe batungurwa n’ibiba byakozwe nabo bitewe n’uko batekereza ko byagakorewe iburayi, kumbe ni mu rw’imisozi igihumbi!

Ubugeni bw’ibifatika (Creating physical products): Aha ku ba-designers babigize umwuga, bongerera ubwiza bw’ibikoresho dusanzwe tuzi bakabirimbisha imitako itagira uko isa binogeye ijisho, aho icyo gicuruzwa gihita kikuba inshuro nyinshi kuko kiba cyongerewe agaciro. Ntanze ingero mwakumva, uzarebe ku matasi, udukapu, ama-T-shirt, imipira, amakarita cyangwa aho abantu bakorera business, byose biba byaranditsweho cyangwa byarashyizweho amafoto akoranye ubuhanga kandi nta kuzuyaza abaguzi bahita bitabira kubigura bitewe n’ubwiza bagisanganye. Umuntu uri inyuma y’ibyo byose, ni umu-Graphic designer kandi ahembwa amafaranga menshi.

Ubugeni bwa Designs zigurishwa kuri murandasi: Aha umu-designer arema amafoto aherekejwe n’inyandiko bigenewe gucururizwa kuri murandasi, aho ashobora kubigurishiriza ku rubuga rwe (Website) cyangwa akabikorera kompanyi runaka ikamwishyurira ibyo yakoze.

Amafoto yose muzabona y’ibicuruzwa cyangwa serivise ikigo runaka gitanga aherekejwe n’inyandiko zifinyoranye ubuhanga arimo guhererekanywa ku mbugankoranyambaga, muzamenye ko umuremyi wa byo ari umuntu wihebeye umwuga wa graphic design.

Ushobora kumbaza iki kibazo uti: Ko ibi bintu mbona ari ingenzi nshobora kubibyazamo amafaranga, nabigeraho nte, kandi ndasabwa iki? Biroroshye cyane, kuva mu 2012 mu Rwanda hatangiye ishuri kabuhariwe mu kwigisha no gukora Graphic design ku rwego mpuzamahanga.

Iyo urangije kwiga Graphic design muri Innovation Business Technology Collegy (IBTC Film and Design School), uba ushobora gukora design iyo ari yo yose mu bihugu byose wazajyamo ku isi. Abaciye muri iri shuri bamaze kwambuka inyanjya y’ubukene, benshi muri bo bafite amazu akora design mu Rwanda abandi bakorera imishahara myiza.

Hari bike muri byinshi nshaka kukubwira kuri IBTC Aha ni ho honyine bazakwigisha Graphic design mu buryo bwizewe, kwa kundi ubona ibyapa binini byamamaza ku bikuta runaka cyangwa ku mazu (Banner), ukabona udupapuro dutoya turiho amafoto akubwira ngo ugure ibicuruzwa runaka (Flyer), ukazarangiza muri iri shuri uri uwa mbere mu kubikora.

IBTC FILM AND DESING SCHOOL bazanakwigisha gukora Karindari, ibitabo, na invitation z’ubukwe. Uzamenya ibyo nyuma yuko ubaye inzobere mu gukoresha Adobe photoshop, Adobe Illustrator, ndetse na Adobe indesign. Si ibyo gusa kandi IBTC basobanukiwe ko turi mu isi ya Digitale biyemeza no kwigisha uko bakora website. Mu gihe gito gusa uramenya uko bakora website ku rwego mpuzamahanga, wihangire imirimo utangire usarure mu murima w’isi ya digitale.

Kwiga muri IBTC FILM AND DESING SCHOOL biroroshye kandi usoza mu gihe gito uhita ujya ku isoko ry’umurimo. Muri iri shuri ni ho bigisha Filmmaking (Gukamera, Camera) no gufotora ku rwego rw’abahanga. Abarimu bo muri iri shuri ni inzobere mu gutanga ubumenyi bwa Editing (Gutunganya amashusho n’amajwi) ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga (Gukoresha Adobe premiere Pro) na Editing y’amajwi (Adobe audition). IBTC kandi banakwigisha editing y’ibidasnzwe (Visual effect) ukoresheje After effect.

Mu bijyanye no kwandika Film mbarankuru (Documentary) cyangwa se Film mpimbano (Fiction film) abashaka kuba abahanga muri byo nta handi babyigira atari muri IBTC, uramenye ntihazagire ugushuka! Amatara n’amajwi bikoreshwa muri film na byo muri iri shuri bihariye isoko ryo kubyigisha.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biteguye kukwakirana urugwiro, basange kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 406, Wanavunyisha kandi uciye kuri nimero: 0788543002/0728543002/0788834503/0788558094.Basure kuri website: www.ibcfilmschool.com, bandikire kuri Email: ibtcfilmschool@gmail.com/ info@ibtcfilmschool.com. Social Media zabo (Fcebook, Twitter, Instagram, Linkedin, Youtube) ni ibtc film school.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL, ni ishuri rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi mu gihe gito ubundi ukajya gupiganwa ku isoko mpuzamahanga. Haba abanyarwanda n’abanyamahanga, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga, ingeri zitandukanye z’abafite ubushake bwo kwiga iri shuri ribakirana urugwiro. Reba hano amahirwe ari muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL
danielbyiringiro@ibtcfilmschool.com



Story Image 2

Byagaragaye ko umuntu ukora Website afite amahirwe yo gusezera ku bukene vuba!


Byagaragaye ko umuntu ukora Website afite amahirwe yo gusezera ku bukene vuba! Isi turimo uyu munsi bakunze kuvuga ko yabaye umudugudu! Babishingira ku kuba byoroheye buri muntu wese aho ari kuri uyu mubumbe mu gihe afite internet ashobora kurara amenye ibyayibereyeho byose.

Si ibyo gusa kandi, buri kintu cyose gishamikiye ku mibereho ya muntu, umunsi ku munsi gishakishwaho amakuru mashya kugira ngo ubuzima burusheho gukomeza kuba bwiza, aho ibyo byose bishakirwa nta handi atari kuri murandasi.

Website irenze uko umuntu yakwifuza kuyisobanura, tekereza ko n’ubu urimo gusoma igitumye ugiye kumenya ibikubiye muri iyi inkuru ari uko habayeho abahanga bahanze uru rubuga urimo gusomeraho.

Web design ni umwuga ukenewe ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga muri iki gihe
Bisa nkaho website ari ikindi gice kigize ubuzima bwacu haba: Mu burezi, mu buvuzi, mu buhinzi, mu bucuruzi, n’ahandi henshi ntarondoye basunikirwa kuba bafite ibindi biro bya kabiri (website), aho abantu bazabasanga amasaha 24 kuri magenzi yayo.

Umunsi habaye ikiruhuko, umunsi abantu baryamye ari mu gicuku, mu gihe abantu barwaye barembye, mu gihe imvura nyinshi yaguye ikabuza abantu kujya mu kazi, webste yo ihora ifunguye imiryango kandi yitangira servise yo ubwayo nta wundi mukozi ikeneye.

Iyo bigeze mu rwego rw’ubucuruzi ho biba agahebuzo, banyiri kompanyi benshi bamaze gusobanukirwa ko ubucuruzi bwabo nibatabusanisha n’ikoranabuhanga byabatera gusubira ku isuka, ni yo mpamvu bategereje umuntu ufite ubumenyi ku byo kubaka website ubikora neza ku rwego mpuzamahanga. Ubucuruzi bwinshi burimo kwimukira kuri murandasi, aho ushobora kugurira ikintu cyangwa ukakihagurishiriza.

Umunsi ku munsi havuka ibigo byinshi yaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, imiryango idaharanira inyungu, abavuga rikijyana, ibyamamare, amadini n’amatorero, abahanga, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi, bose barimo gushaka uburyo bakwimurira ibikorwa byabo kuri murandasi hagamijwe gushyikirana n’abakiriya cyangwa abagenerwabikrwa babo umunsi ku munsi kandi biboroheye aho umuntu ari hose.

Akazi ko gukora website, gategereje umuntu w’umuhanga wabyigiye kandi ubikora neza. Ntabwo ari ngombwa ko uwo muntu abikorera mu Rwanda gusa, ahubwo bitewe n’uko isi ya internet ari imwe abakora ako kazi bavuga ururimi rumwe, aho yajya ku isi yose yakora. Ni umwuga utaritabirwa n’abantu benshi ugereranyije n’indi yikoranabuhanga, sinzi niba kutawitabira bishobora kuba biterwa n’amakuru make abantu bawufiteho.

Twaganiriye n’umuyobozi w’ishuri ryigisha amasomo y’ikoranabuhanga anakubiyemo ibyo kubaka website, usibye no kwigisha bakaba bafite n’ishami rikora imirimo ishamikiye ku masomo bigisha birumvikana harimo no kubaka website, Bwana Jilly Claude UWIZEYIMANA washinze akaba ari nawe muyobozi wa IBTC Film and Design School atubwira ko umwuga wo kubaka website ufasha abantu kwambuka inyanja y’ubukene vuba, bitewe n’uko ngo bitanasaba igishoro kinshi.

Ati” Web design ni yo faculty mu zo twigisha itangiza ibikoresho bike, (Computer idahenze na modem gusa). Isoko hanze ryo rirahari kubera ko companyi zihora zivuka kandi bakaba bari gusobanukirwa umumaro wa website, rero bakeneye umuntu uzakora akokazi. Uwize gukora website byamukura mu bukene mu gihe gito, dore ko twe tunabyigisha mu gihe cy’ukwezi kumwe ubundi ukajya gukorera amafaranga hanze”.

Ishuri Innovation Business Technology College (IBTC Film and Design School), rimaze imyaka isaga icumi ryigisha amasomo ya: Filmmaking, Graphic design ndetse na Web design twahoze tuvugaho. Ibindi bintu ushoborakumenya kuri IBTC: kwiga muri Innovation Business Technology College (IBTC Film and Design School) biroroshye kandi usoza mu gihe gito uhita ujya ku isoko ry’umurimo.

Muri iri shuri bigisha Filmmaking (Gukamera, Camera) no gufotora ku rwego rw’abahanga.

Abarimu b’aha ni inzobere mu gutanga ubumenyi bwa Editing (Gutunganya amashusho n’amajwi) ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga (Gukoresha Adobe premiere Pro) na Editing y’amajwi (Adobe audition).
IBTC kandi banakwigisha editing y’ibidasnzwe (Visual effect) ukoresheje After effect.

Mu bijyanye no kwandika Film mbarankuru (Documentary) cyangwa se Film mpimbano (Fiction film) abashaka kuba abahanga muri byo nta handi babyigira atari muri IBTC, uramenye ntihazagire ugushuka! Amatara n’amajwi bikoreshwa muri film na byo muri iri shuri bihariye isoko ryo kubyigisha.

Aha ni ho honyine bazakwigisha Graphic design mu buryo bwizewe, kwa kundi ubona ibyapa binini byamamaza ku bikuta runaka cyangwa ku mazu (Banner), ukabona udupapuro dutoya turiho amafoto akubwira ngo ugure ibicuruzwa runaka (Flyer), ukazarangiza muri iri shuri uri uwa mbere mu kubikora.

IBTC FILM AND DESING SCHOOL bazanakwigisha gukora Karindari, ibitabo, na invitation z’ubukwe. Uzamenya ibyo nyuma yuko ubaye inzobere mu gukoresha Adobe photoshop, Adobe Illustrator, ndetse na Adobe indesign. Si ibyo gusa kandi IBTC basobanukiwe ko turi mu isi ya Digitale biyemeza no kwigisha uko bakora website. Mu gihe gito gusa uramenya uko bakora website ku rwego mpuzamahanga, wihangire imirimo utangire usarure mu murima w’isi ya digitale.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biteguye kukwakirana urugwiro, basange kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 406, Wanavunyisha kandi uciye kuri nimero:0788543002/0728543002/0788834503/0788558094.Basure kuri website: www.ibcfilmschool.com, bandikire kuri Email: ibtcfilmschool@gmail.com/ info@ibtcfilmschool.com. Social Media zabo (Fcebook, Twitter, Instagram, Linkedin, Youtube) ni ibtc film school.

BTC FILM AND DESIGN SCHOOL, ni ishuri rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi mu gihe gito ubundi ukajya gupiganwa ku isoko mpuzamahanga. Haba abanyarwanda n’abanyamahanga, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga, ingeri zitandukanye z’abafite ubushake bwo kwiga iri shuri ribakirana urugwiro. Reba hano amahirwe ari muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL danielbyiringiro@ibtcfilmschool.com

Story Image 3

Uko Facebook yafashije Hitayezu kugera ku nzozi ze zo kwiga umwuga yifuzaga

Uko Facebook yafashije Hitayezu kugera ku nzozi ze zo kwiga umwuga yifuzaga Hitayezu Daniel ukomoka mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2018 yatekereje aho agiye kwerekeza ubuzima bimubera urujijo, dore ko ngo n’isuka itari imworoheye.

Kuri ubu ni umuhanga mu bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya, nubwo ngo byose kubigeraho byaciye mu nzira itoroshye akavuga ikiraro yambukiyeho ari urubuga rwa Facebook.

Akiri mu mwaka w 4 w’amashuri abanza yari afite ikifuzo cyo kuzakina filime, nubwo abantu benshi batahwemaga kumuca intege.

Yaje gushakisha inzira zose yagera kuri icyo kifuzo ke kugeza, kugeza aho yaje gushinga karabu ikora filime nto zisekeje zizwi nka comedy bakoreshaga uko bashoboye mu bushobozi bwabo.

Ati” Twaragendaga tugashutinga (Shooting) na terefone, buriya wayifatisha (Terefone) amashusho ariko uburyo bwo kubyeditinga ntibworoha”.

Daniel kuva muri 2016 yifuzaga kuzavamo umukinnyi wa filime mwiza, kandi ari mu nzira yo kugera ku ntego ze. Icyakora ariko yasanze agomba kubanza kugana ku ishuri kubbyiga, kugira ngo filime ye ijye isohoka neza kandi yujuje umwimerere yifuza ku rwego rw’abahanga. Yaje guhura n’umuntu amurangira umwarimu ushobora kumufasha kwiga ibigendanye na filime, icyakora ntibyaje kumuhira kuko ibihumbi 250000 bye yarundarunze kuri gahunda yo kwiga uwo mugabo yabimutwaye atamwigishije ibyo yifuzaga.

Ati” Umuntu yaranshutse ngo anjyanye mu ishuri kunyigisha, amafaranga ibihumbi 250000 ynjye arashya! Yarambwiraga ngo afite ishuri kandi azampa certificate ariko nasanze ari umuntu ku giti ke”.

Byarangiye Hitayezu asubiye iwabo guhinga, agahora y’ibaza uko azagera ku ntego ye bikamuyobera, kera kabaye nibwo urubuga rwa faccebook rwamubereye igisubizo.

Ati” Naje gusubira mu rugo, ndagenda nguma ahongaho, nyuma nibwo naje kujya kuri Facebook ngwa kuri Ibtcfilmschool, ubwo numvamo akantu ka filime! Nuko ubwo ninjiramo neza, mbona ibya video editing, ngo graphic design, mbona nimero nza kuzihamagara mu kwezi kwa 2 kwa 2020, nkajya mvuga nti nzaza kwiga nkomeza gushakisha amafaranga kuko ntayo nari mfite”.

Mu kwezi kwa 4 muri 2021, Hitayezu yasanze amafaranga yarabaye intagwira, yiyemeza kwerekeza iy’umujyi wa Kigali abona akazi ko guteka, nubu ni ko kazi akora karimo kumufasha kuriha amashuri ye ya Filmmaking.

Kuri ubu uyu musore mu gihe cy’amezi atatu amaze kwiga amasomo ajyanye na Camera ndetse no gutunganya amashusho, akaba afite ubumenyi mu bijyanye no gufata amshusho ndetse no kuyatunganya.

Hitayezu Daniel asoza agira inama urubyiruko bagenzi be ko badakwiye kwitanya, bagomba kugambirira kugera kunzozi zabo nubwo baba babona ko nta nzira, igihe kiba kizagera bakabigeraho.

Story Image 3

Inyuma y’amarido mu ikorwa rya Filime twahishuriwe byinshi!

Niba warigeze ureba filime byibura inshuro imwe, ndabizi neza ko hari amatsiko wasigaranye wenda ku kumenya uburyo igikorwa kimwe cyakozwe ngo kibe cy’uje ubuhanga nk’ubwo wabonye. Birashoboka kandi ko udakunda gutinda ku kwibaza ku kazi kaba kakozwe ngo intego za filime zigerweho, ahari ubona ari ibintu bidasanzwe binarenze ubwenge bwa muntu, ko utabasha no kubyiyumvisha, ariko muri iyi nkuru tugiye gushira amatsiko byinshi.

Burya cya gihe tuba twiyicariye tureba filime, nshuti zanjye hari akazi katoroshye kaba kakozwe n’amatsinda atandukanye kandi bikoranywe ubuhanga n’umwihariko wa buri kipe n’icyo ishinzwe. Hari amastinda yingenzi atagomba kubura mu ikorwa rya filime byanze bikunze, kuko aramutse atabayeho nta na filime nzima twazongera kubonesha amaso yacu.

Prop master/person: Uyu ni muntu w’ingenzi inyuma ya filime, aho aba ayoboye itsinda rishinzwe kumenya buri gakoresho kose umukinnyi muri filime azakenera gukoresha yewe no gukoraho byonyine ni ngombwa ko ako gakoresho kaboneka. Prop master kandi uzwi nka property master, aba agomba kumenya utwo tuntu twose tuzakenerwa muri buri gace kagize filime, ni ukuvuga ko aba agomba kumenya ngo byaguzwe, byakodeshejwe, byakorewe ubugeni (Designing), cyangwa se niba byaremwe mu buryo buhuye n’uko umwanditsi wa filime yabigennye.

Utwo dukoresho tuzwi nka Props, twatanga zimwe mu ngero zatwo: Ni nka terefone, ibitabo, umutaka, ibikoresho bya muzika, amakaramu, amasahani, ibiryo, imbunda, ibikinisho, n’ibindi byinshi.
Food stylist: Nk’uko mubyumva muri iyi nyito y’icyongereza, icyo kurya no kunywa ni inshingano zigomba kubazwa umuyobozi w’iritsinda birumvikana n’abo ayoboye. Ntabwo ari ibintu byoroshye nk’uko dushobora kubyumva nko gushyira ibyo kurya cyangwa kunywa ku meza ubundi camera igatangira gufata, hoya rwose! Bisaba kuba byitaweho cyane kuko gufata amashusho y’umuseruko (Ssene) umwe bishobora gutwara amasaha menshi rimwe na rimwe bikaba byafata n’iminsi bitewe nuko filime yateguwe cyangwa imbogamizi zajemo. Aha rero Food stlist we n’itsinda rye baba bagomba kumenya n’iba ibyo kurya n’ibyo kunywa biza kwifashishwa bihari kandi bikiri bizima, niba se bihagije aho bazaba bakorera hose.

Gaffer: Uyu inshingano ze n’itsinda rye babazwa ibijyanye n’amatara kandi akorana bya hafi n’ushinzwe gutegura no kurimbisha aho filime ikinirwa (Production design), akongera kandi gukorana n’ushinzwe ifatwa ry’amashusho (Director of Photography). Byose ikiba kigamijwe ni ukugira ngo amashusho yo muri filime azasohoke ameze neza.

Mu by’ukuri kugira ngo filime ikorwe kuva ku gitekerezo kugeza igeze mu mboni z’amaso yacu, haba hakozwe imirimo ibarirwa mu magana tutabasha guhita turondora muri iyi nkuru. Haba hari amatsinda menshi atandukanye kandi mu nshingano zitandukanye, ikita rusanjye ni ugukorana kuko baba basenyera umugozi umwe. Mbabwiye bike muri byinshi mu bijyanye n’ibiri inyuma y’amarido aho firime ikorerwa, icyakora muri Innovation Business Technology College (IBTC Film and Design School) bazakubwira byinshi banakwereke uko filime ibyara amafaranga.

Kuva muri 2012 iri ni ishuri kabuhariwe mu kwigisha Filmmaking, Graphic design na Webdesign. Si ukubyigisha gusa ahubwo no kubikora ni abambere, ni nayo mpamvu abahize batangira gushakishwa n’akazi bakiri ku ntebe y’ishuri kuko baba barabyize banabikora.
Muri make muri Innovation Business Technology College (Ibtc Film and Design School), bigisha Filmmaking (Gukamera, Camera) no gufotora ku rwego rw’abahanga. Abarimu bo muri iri shuri ni inzobere mu gutanga ubumenyi bwa Editing (Gutunganya amashusho n’amajwi) ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga (Gukoresha Adobe premiere Pro) na Editing y’amajwi (Adobe audition). IBTC kandi banakwigisha editing y’ibidasnzwe (Visual effect) ukoresheje After effect.

Mu bijyanye no kwandika Film mbarankuru (Documentary) cyangwa se Film mpimbano (Fiction film) abashaka kuba abahanga muri byo nta handi babyigira atari muri IBTC, uramenye ntihazagire ugushuka! Amatara n’amajwi bikoreshwa muri film na byo muri iri shuri bihariye isoko ryo kubyigisha. Aha ni ho honyine bazakwigisha Graphic design mu buryo bwizewe, kwa kundi ubona ibyapa binini byamamaza ku bikuta runaka cyangwa ku mazu (Banner), ukabona udupapuro dutoya turiho amafoto akubwira ngo ugure ibicuruzwa runaka (Flyer), ukazarangiza muri iri shuri uri uwa mbere mu kubikora. IBTC FILM AND DESING SCHOOL bazanakwigisha gukora Karindari, ibitabo, na invitation z’ubukwe. Uzamenya ibyo nyuma yuko ubaye inzobere mu gukoresha Adobe photoshop, Adobe Illustrator, ndetse na Adobe indesign. Si ibyo gusa kandi IBTC basobanukiwe ko turi mu isi ya Digitale biyemeza no kwigisha uko bakora website. Mu gihe gito gusa uramenya uko bakora website ku rwego mpuzamahanga, wihangire imirimo utangire usarure mu murima w’isi ya digitale.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biteguye kukwakirana urugwiro, basange kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 406, Wanavunyisha kandi uciye kuri nimero: 0788543002/0728543002/0788834503/0788558094.Basure kuri website: www.ibcfilmschool.com, bandikire kuri Email: ibtcfilmschool@gmail.com/ info@ibtcfilmschool.com. Social Media zabo (Fcebook, Twitter, Instagram, Linkedin, Youtube) ni ibtc film school. BTC FILM AND DESIGN SCHOOL, ni ishuri rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi mu gihe gito ubundi ukajya gupiganwa ku isoko mpuzamahanga. Haba abanyarwanda n’abanyamahanga, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga, ingeri zitandukanye z’abafite ubushake bwo kwiga iri shuri ribakirana urugwiro. Reba hano amahirwe ari muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL
danielbyiringiro@ibtcfilmschool.com

Story Image 2

Ibinyoma 3 ukwiye kwirinda niba ushaka gukizwa n’umwuga wa Filmmaking

Nushaka gukora ikintu gishya cyane cyane ikikuganisha ku iterambere uzahura n’abantu benshi bakubwira ko ari abasaza muri ako gakino, bishatse kuvuga ko babirambyemo utagira na kimwe ubarusha muri ako kazi. Ni byo koko imihini mishya itera amabavu, ariko na none wibuke ko n’izibika zari amagi! Ibyo abantu bose bazi babanje kubikora mu buryo butari bwiza nyuma baza guhinduka ibirangirire. Uribuka cya gihe ujya gutangira ka kazi ari bwo bwa mbere ukuntu wahuzagurikaga, urabizi ko no gucyura umubyizi w’urya munsi byari ingorabahizi, ariko byanze bikunze waje kumenyera. Icyo umuntu asabwa kwirinda ni ibinyoma mu kazi cyangwa umwuga agiye kwinjiramo, kubera ko bishobora kugusenya utararenga umutaru.

Umwuga wa Filimmaking ugezweho ku isoko mu iri gutanga akazi muri iki gihe, bisaba ko umuntu ashishoza neza akareba ibirenge yigiraho niba bitadandabirana, hakabaho kugenzura neza koko niba ubumenyi afite bujyanye n’iby’isoko ry’uyu munsi wa none ryifuza mu bijyanye n’ifatwa ry’amashusho, kuyatunganya, gukora inkuru zikinwamo filime, iby’amajwi n’amatara akenerwa mu mashusho. Ibi ni ibintu byatanze akazi kandi birimo kurushaho kugatanga, kubera ko haba mu buvuzi, mu buhinzi, muri politike, mu burezi, mu madini, mbese muri buri gice cy’ubuzima tubarizwamo nta hantu na hamwe uzasanga badakeneye amashusho kubera ko isi turimo yikoranabuhanga idutegeka kugendera ku murongo wayo.

Niba rero ugiye kwinjira mu mwuga w’ibijyanye no gufata amshusho, kuyatunganya n’ibindi bijyana nayo, cyangwa ukaba ushaka kuba umuhanga mu byo gukora filime wirinde ibinyoma 3 bikurikira:
Wabikora wenyine: Umwuga wa Filmmaking usaba ko ukorwa n’abantu barenze umwe kandi bakabikora basenyera umugozi umwe, mbese nk’ubufatanye uzabona buri mu ikipe y’umupira w’amaguru. Urundi rugero rwiza ni nka batayo y’abasirikare igabye igitero ahantu
hamwe, ni nako n’ujya gukora ibijyanye n’ifatwa ry’amashusho kuva ku gitekerezo cy’ibyo uzakamera kuri kuri tere, mu nkuru z’ibyo ugiye gukamera, kugera bigeze ku musozo aho tubona mumusaruro w’amashusho kuri mudasobwa cyangwa kuri tereviziyo, usabwa kugira itsinda ryizewe, ryabyigiye muzakorana.

Kuba ndi umunyempano nzabikora neza: Kuba uri ikirangirire rwose abantu babikuziho kandi nawe ubyiyiziho, ntibivuze ko ibintu byose ukora uzabikora ku rwego rwiza nk’uko bikwiriye. Filmmaking ijyana n’igihe tugezemo, bizagusaba guhora ukora ubushakashatsi bwatuma ukora byiza kurushaho. Urugero ushobora gusanga hari camera nziza yasohotse ishobora kuba ikora amashusho meza adasanzwe ugereranyije n’iyo usanzwe ukoresha. Ibyo dukoresha muri uyu mwuga n’uburyo bikorwamo bihora bihinduka umunsi ku munsi, rero niba ushaka gukomeza kuryoherwa nifaranga ukesha camera, reka kwirara ukore ubushakashatsi kandi wegere n’abandi muhuje uwo mwuga ugire ibyo ubigiraho.

Uzabikosorera mu mitunganyirize yabyo(Editing): Ntibazagushuke! Filmmaking si nka bya bindi ngo bizakemukira mu irange. Niba amashusho wayafashe mu buryo budakurikije amategeko, niba utitaye kureba aho uri gukorera n’iba hajyanye n’ibyo urimo gukora, ndakubwiza ukuri ko videwo yawe uzayiruhana! Ibi bintu bifite amategeko abigenga kandi agomba kubahirizwa mu buryo bw’urukurikirane. Kuva kun kuru wakoze igiye kukuyobora mu gufata amashusho yawe, ni byiza kwita ku mabwiriza yose yagenwe ku buryo utazahura n’ikibazo na kimwe mu gihe cyo gutunganya ibyo wamaze gukamera.

Mu rwego rwo guha agaciro umwuga wa Filmmaking mu Rwanda no muri Africa, ishuri Innovation Business Technology College (IBTC Film and Design School), kuva mu 2012 ryitangiye umurimo wo kwigisha ibijyanye na Filmmaking, Graphic Design na Webdesign ku rwego mpuzamahanga. Si ukubyigisha gusa ahubwo no kubikora barabikora, abahize bo bambutse inyanja y’ubukene ubu baryohewe n’ifaranga bakesha ubumenyi bakuye muri IBTC!

Muri make iyo wize muri IBTC FILM AND DESING SCHOOL umenye neza Filmmaking (Gukamera, Camera) no gufotora ku rwego rw’abahanga. Abarimu bo muri iri shuri ni inzobere mu gutanga ubumenyi bwa Editing (Gutunganya amashusho n’amajwi) ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga (Gukoresha Adobe premiere Pro) na Editing y’amajwi (Adobe audition). IBTC kandi banakwigisha editing y’ibidasnzwe (Visual effect) ukoresheje After effect.

Mu bijyanye no kwandika Film mbarankuru (Documentary) cyangwa se Film mpimbano (Fiction film) abashaka kuba abahanga muri byo nta handi babyigira atari muri IBTC, uramenye ntihazagire ugushuka! Amatara n’amajwi bikoreshwa muri film na byo muri iri shuri bihariye isoko ryo kubyigisha. Aha ni ho honyine bazakwigisha Graphic design mu buryo bwizewe, kwa kundi ubona ibyapa binini byamamaza ku bikuta runaka cyangwa ku mazu (Banner), ukabona udupapuro dutoya turiho amafoto akubwira ngo ugure ibicuruzwa runaka (Flyer), ukazarangiza muri iri shuri uri uwa mbere mu kubikora.

IBTC FILM AND DESING SCHOOL bazanakwigisha gukora Karindari, ibitabo, na invitation z’ubukwe. Uzamenya ibyo nyuma yuko ubaye inzobere mu gukoresha Adobe photoshop, Adobe Illustrator, ndetse na Adobe indesign. Si ibyo gusa kandi IBTC basobanukiwe ko turi mu isi ya Digitale biyemeza no kwigisha uko bakora website. Mu gihe gito gusa uramenya uko bakora website ku rwego mpuzamahanga, wihangire imirimo utangire usarure mu murima w’isi ya digitale.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biteguye kukwakirana urugwiro, basange kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 406, Wanavunyisha kandi uciye kuri nimero:0788543002/0728543002/0788834503/0788558094.Basure kuri website: www.ibcfilmschool.ac.rw, bandikire kuri Email: ibtcfilmschool@gmail.com/ info@ibtcfilmschool.com. Social Media zabo (Fcebook, Twitter, Instagram, Linkedin, Youtube) ni ibtc film school.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL , ni ishuri rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi mu gihe gito ubundi ukajya gupiganwa ku isoko mpuzamahanga. Haba abanyarwanda n’abanyamahanga, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga, ingeri zitandukanye z’abafite ubushake bwo kwiga iri shuri ribakirana urugwiro. danielbyiringiro@ibtcfilmschool.com

Story Image 2

Ibuka ko ikinyejana turimo ari icy’ikorabuhanga. Ntucikanwe no kurya ku mafaranga ya murandasi

Reka tube abanyakuri, birashoboka ko waba uherutse kugurira cyangwa kugurisha ikintu kuri murandasi. Niba kandi utarabikoze, uri umwe mu bantu bakeya batarabikora. Hari ubwo ibyo mvuze byaba biasa nk’aho bikurenze, ariko byibura ujya ugura amamega yo gucatinga ku mbugankoranyambaga nka Facebook, instgram, twitter cyangwa wenda ushaka kuza kureba udukomedi kuri YouTube. Ndatekereza ko niba ukoresha smartphone ibyo ujya ubikora. Ikibazo aha nibaza, niba hari amafaranga yawe ashobora kugendera kuri murandasi, kubera iki wowe utashakisha uburyo uyakorera uciye kuri murandasi? Niba ari ikintu icyorezo cya COVID19 kigishije abantu ni uko buri wese akeneye ihuza nzira rya interinete ashobora gukoreraho ibikorwa bye kandi mu mutuzo wuje umutekano, bikamubyarira amafaranga.

Muri iki gihe isi turimo kubera murandasi isi yabaye umudugudu, umuntu akenera kugura ikintu runaka akagitumiza kikamugeraho atiriwe ava aho ari. Abantu benshi kandi bari gukizwa no kubyaza umusaruro imbugankoranyambaga nubwo hari abakizitakarizaho umwanya. Abafite business bazamuye umusaruro w’ibyo binjiza, kubera ko basobanukiwe ko imbugankoranyambaga kuzisunga ari inzira yo kubyaza amafaranga isi ya digitale.

Ku bashaka gukorera amafaranga babikesha murandasi, ku mpande zombi haba abafite business cyangwa se n’abafite ubumenyi bwo kubaka imbuga zo kuri murandasi bose babyungukiyemo. Banyirikompanyi bategreje umuhanga
wagize umwuga ibijyanye no kubaka imbuga zo kuri murandasi(Webdesign) ngo bamuhe akazi kubera ko baba bifuza gukomeza kubonana n’abakiriya babo cyangwa se abagenerwabikorwa babo amasaha 24 kuri magenzi yayo (24/24). Umuntu wize neza web design aba ashobora kubaka website z’ibinyamakuru, iz’ibigo byigenga cyangwa ibya leta, iz’abantu ku giti cyabo, n’iza company. Si ibyo gusa kuko kugenzura no kubyaza umusaruro imbugankoranyambaga kuri ubu bisigaye ari akazi gategereje ababihuguriwe kandi babikora neza.

Urifuza kumenya uko ubucuruzi bwawe bwatera imbere biciye kuri murandasi? Ukeneye website abakiriya n’abakugana cyangwa abagenerwabikorwa bawe bazajya bagusuriraho? Uhora urwana n’abakozi bawe kubera kurangarira ku mbugankoranyambaga bakwicira akazi? Wari uzi ko se imbugankoranyambaga zakubyarira umusaruro company yawe ikinjiza amafaranga menshi mu bintu utatekerezaga? Uri umuntu ushaka kugira ubumenyi bwo kubaka imbuga zikorera kuri murandasi(Webdesign)? Ushaka kumenya uko imbugankoranyambaga zakwinjiriza amafaranga? Ibi byose mvuze n’ibindi mwibaza, ibisubizo byabyo bifitwe n’umuntu umwe rukumbi! Innovation Business Technology College (IBTC Film and Design School). Iri ni ishuri rifite n’inzu ikora ibintu byose bishamikiye ku masomo yigisha ari yo: Filmmaking, Graphic design ndetse na Web design twahoze tuvugaho. Ikiyongera kuri ibi, ni uko muri IBTC bereka abantu uburyo imbugankoranyambaga zibyazwa umusaruro (Social media management).
Kwiga muri IBTC ni ingenzi kubera ko amasomo bigisha: Filmmaking, Graphic design, na Web design babyigisha mu gihe gito gusa ugahita ujya kubibyazamo amafaranga.

Muri make iyo wize muri IBTC FILM AND DESING SCHOOL umenye neza Filmmaking (Gukamera, Camera) no gufotora ku rwego rw’abahanga. Abarimu bo muri iri shuri ni inzobere mu gutanga ubumenyi bwa Editing (Gutunganya amashusho n’amajwi) ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga (Gukoresha Adobe premiere Pro) na Editing y’amajwi (Adobe audition). IBTC kandi banakwigisha editing y’ibidasnzwe (Visual effect) ukoresheje After effect.

Mu bijyanye no kwandika Film mbarankuru (Documentary) cyangwa se Film mpimbano (Fiction film) abashaka kuba abahanga muri byo nta handi babyigira atari muri IBTC, uramenye ntihazagire ugushuka! Amatara n’amajwi bikoreshwa muri film na byo muri iri shuri bihariye isoko ryo kubyigisha. Aha ni ho honyine bazakwigisha Graphic design mu buryo bwizewe, kwa kundi ubona ibyapa binini byamamaza ku bikuta runaka cyangwa ku mazu (Banner), ukabona udupapuro dutoya turiho amafoto akubwira ngo ugure ibicuruzwa runaka (Flyer), ukazarangiza muri iri shuri uri uwa mbere mu kubikora.

IBTC FILM AND DESING SCHOOL bazanakwigisha gukora Karindari, ibitabo, na invitation z’ubukwe. Uzamenya ibyo nyuma yuko ubaye inzobere mu gukoresha Adobe photoshop, Adobe Illustrator, ndetse na Adobe indesign. Si ibyo gusa kandi IBTC basobanukiwe ko turi mu isi ya Digitale biyemeza no kwigisha uko bakora website. Mu gihe gito gusa uramenya uko bakora website ku rwego mpuzamahanga, wihangire imirimo utangire usarure mu murima w’isi ya digitale.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL biteguye kukwakirana urugwiro, basange kwa Rubangura muri Etage ya 4, umuryango wa 406, Wanavunyisha kandi uciye kuri nimero:0788543002/0728543002/0788834503/0788558094.Basure kuri website: www.ibcfilmschool.com, bandikire kuri Email: ibtcfilmschool@gmail.com/ info@ibtcfilmschool.com. Social Media zabo (Fcebook, Twitter, Instagram, Linkedin, Youtube) ni ibtc film school.

IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL , ni ishuri rifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi mu gihe gito ubundi ukajya gupiganwa ku isoko mpuzamahanga. Haba abanyarwanda n’abanyamahanga, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga, ingeri zitandukanye z’abafite ubushake bwo kwiga iri shuri ribakirana urugwiro. danielbyiringiro@ibtcfilmschool.com